Amakuru

Goma/Rubavu: Reba uko umutekano wari wakajijwe ku butaka no mu mazi ubwo Perezida Kagame yahuraga na Perezida wa RDC (AMAFOTO)

Kuwa 25 Kamena 2021 ,Nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo,ubwo yari atangiye  uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Ahagana ku isaha ya saa Sita n’iminota 54 , nibwo Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku Mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu , ndetse icyo gihe Abakuru b’ibihugu byombi ,bahise berekeza mu mujyi wa Rubavu  bagiye gusura ibikorwa remezo byari byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

Uwo munsi umutekano wari wakajijwe k’umpande zombi , kuburyo wabonaga ko Umujyi wa Rubavu wari witeguye kwakira Abayobozi bakomeye koko  ibyo wabiboneraga ku Ngabo z’Ibihugu byombi wabonaga ko zakajije umutekano.

Ndetse hari ifoto yasakaye kuri uwo munsi , yerekanaga umusirikare w’u Rwanda , asuhuzanya  n’umusirikare w’Igihugu cya RDC , iyo foto yakunzwe na benshi kandi isakazwa k’umbuga nkoranyambaga , abenshi bayiherekesheje umutima ugaragaza akanyamuneza n’urugwiro bayakiranye.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button