Amakuru

Gisele wari uherutse gukora ubukwe abantu bakundaga ijwi rye yitabye Imana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 15 Nzeri 2022 ,nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara inkuru y’urupfu rwa Gisele Precious wakoraga umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana ,cyane mu itotrero rya ADEPR.

Gisele yakundirwaga ijwi ryiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Gisele yakundirwaga ijwi ryiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Nsabimana Gis√®le Precious yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuko yaguye iwe aho yari asanzwe atuye n’umuryango we mu mujyi wa Rubavu , Gisele yaherukaga kwibaruka imfura ye n’umugabo we Niyonkuru Innocent ku wa 28 Kanama 2022.

Ntago haramenyekana neza ikihishe inyuma y’urupfu rwa Gisele mu byukuri , Gisele yatangiye kuririmba akiri muto binyuza mu Cholare yagiye abamo mu itorero rya ADEPR yakuriyemo, kuririmba ku giti cye yabitangiye mu mwaka wa 2017, akaba yakundirwaga ijwi rye ryiza.

Gisele yitabye Imana asize ipfura ye na Niyonkuru bari baherutse kurushinga
Gisele yitabye Imana asize ipfura ye na Niyonkuru bari baherutse kurushinga

Imana ikomeze abasigaye 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button