Amakuru

Gabanya ibiro 7 byibura buri cyumweru ukora ibi bintu ! abandi byarakunzi ni abahamya bo kubihamya

Gutakaza ibiro birashoboka kandi birakunda kuko imibiri yacu nitwe ubwacu tuyitegeka , rero niba ubyibushye mu buryo utifuza biranashoboka ko wananuka ,ahubwo ukaba utazi wenda ngo ni ubuhe buryo nakoresha ngo ntakaze ibiro byihuse.

Hano ndifuza kukubwira ibintu by’ingenzi ugomba kwitaho ,ubundi ugatakaza ibiro mu bigera kuri birindwi mu cyumweru kimwe gusa , nubikurikiza neza kandi ukabigenderaho mu buzima bwa buri munsi ntakabuza ubuzima bwawe uzaba ubutegeka:

  • Igihe ugiye kurya , rya witonze

Abahanga bavuga ko akenshi kurya urikwihuta biri mubitanga ubushobozi k’umubiri wawe kuburyo ubyibuha wihuse , rero ngo biba byiza akenshi iyo uriye wabishyizeho umutima ,mbese ukarya witonze kandi utuje muri wowe ndetse ukanategereza ibiryo bikagera munda neza mbere yo kugira ikindi ukora.

  • Ubyutse Nywa amazi y’akazuyazi arimo indimu na Coffe

Niba wifuza gutakaza ibiro byihuse igihe ubyutse gerageza kunywa amazi y’akazuyazi uyashyiremo indimu n’urangiza ushyiremo Coffee , ibyo ni ibintu byose wabona kuburyo bukoroheye , rero abahanga bakugira inama yo gukoresha ubwo buryo mu gihe wifuza kunanuka byihuse

  • Ubishoboye n’injoro reka kurya

Abahanga bavuga ko ubundi umuntu wese ninjoro yakariye imbuto gusa akaryama kugirango umubiri ubashe kuruhuka neza , kuko ngo akenshi iyo turiye ninjoro igifu ntikibasha gukora kaazi kacyo neza ,ibi rero bitanga ubushobozi bwo kubyibuha , niba rero wifuza kunanuka gerageza ninjoro wiyemeze ujye urya imbuto gusa

  • Gerageza kurya ibiryo bitarimo amavuta menshi¬†

Biragoye ariko ibi byo binatwara ubuzima bwa buri munsi , abahanga bavuga ko ibiryo nk’amafiriti ,inyama , burger n’ibindi nk’ibyo byuzuyemo amavuta bituma umubiri w’umuntu ubyibuha kuburyo bwihuse , rero niba wifuza kunanuka ugirwa inama yo kurya ibiryo byiganjemo imboga rwatsi , ibiryo birimo ibijumba ,imyumbati ,cyangwa ibirayi bitogosheje neza ngo icyo gihe urananuka kuburyo bwihuse.

  • Ryamira kugihe¬†

Abahanga bavuga ko kutaryama ngo uruhuke neza bishobora kugushyira mubyago byo kubyibuha , rero niba wifuza gutakaza ibiro ,gerageza gushyiraho igihe cyo kuruhukira kidahinduka ,niba wiyemeje kuryama saa tatu bijye bihora

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button