Amakuru

Fridaus wafungishije Ndimbati yarize cyane , arashaka kumufunguza (AMAFOTO)

Fridaus  wavuzwe cyane mu nkuru zuko yabyaranye na Ndimbati ndetse bikarangira , biviriyemo uyu mukinnyi wa filime gufungwa yavuze ko yifuza gufunguza Ndimbati akarera abana be kuko ari nta kindi gihano bamuha ngo gikureho ubuhemu yamugiriye.

Muri Werurwe ku itariki 10 , 2022 nibwo Uwihoreye Jean Bosco  uzwi nka Ndimbati yatawe muri yombi ,Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi mu bitangazamakuru  y’uko aba yarateye inda umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure ufite imyaka 17, byarangiye afashwe arafungwa.

Nyuma ku itariki 28 Werurwe 2022 nibwo Urukiko rwategetse ko Uwihoreye Jean Bosco afungwa by’agateganyo iminsi 30 , nyuma hagiye hakurikira inkuru nyinshi ariko kugeza kuri ubu uyu mugabo akaba akiri muri Gereza aho akurikiranywe afunze.

Mu kiganiro Fridaus wabyaranye na Ndimbati yakorenye na The Choice yavuze ko we nubwo Ndimbati atigeze amufata neza , atigeze amwifuriza gufungwa kuko bitakuraho igikomere yamuteye ahubwo icyo yifuza ndetse yanifuzaga mbere ari ukubona indezo y’abana babyaranye.

Uyu mukobwa muri iki kiganiro yavuze ko kuva ku kiganiro yakoranye na Sabin kugera no kubindi ntaho yigeze yifuza cyangwa asaba ko Ndimbati afungwa , yanaboneyeho avuga ko gufungwa kwa Ndimbati byari mu mupango w’Imana ko niyo bitaba we ,hari kuba niyindi mpamvu imufungisha .

Uyu mukobwa wakomeje gushimangira ko ntamuntu uhindura ahazaza yageze ubwo avuga ko we yanasabye Urwego rw’Igihugu Rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuba bafungura Ndimbati ahubwo agategekwa kujya atanga indezo ku bana be ,ntakindi.

Fridaus wari mu kiganiro The Choice kinyura kuri youtube channel ya The Choice Live , yaboneyeho gusaba abo mu muryango wa Ndimbati kumufata nk’umuntu wabo cyane ko yabyaranye na Ndimbati kandi abana afite ari amaraso ya Ndimbati.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button