Amakuru

Ngaya amahirwe yo kujya kwibera no gukorera muri AMERICA / Ntamafaranga bisaba (UBUSOBANURO)

Abantu benshi muri Africa ndetse n’Uburayi bakunze kugira inzozi zo kujya gutura no gukorera muri America ,ibi ariko bikanaterwa n’amahirwe ahaba y’ubuzima k’uburyo harimo abadatinya kuhita mu ijuru rito , ariko ni nabyo koko ntakabuza ni ijuru rito.

Igihugu ushobora kujyamo ugakora kuburyo uba uzi ngo buri saha ndakorera amafaranga agera ku bihumbi 25 Frw , kandi uba ushobora gukora amasaha agera k’umunani yose ukibaza ngo buri munsi ukaba ubizi ko uzajya ukorera amafaranga ibihumbi 200 Frw .

Iki ni nacyo gituma abenshi bakunze kurota kujyayo ndetse harimo abahitamo kwiyahura kuburyo banyura mu nzira zitemewe gusa kugirango bakandagire mu gihugu cyitiriwe ijuru rito , nawe rero uyu munsi wagerageza amahirwe yawe , cyane ko ntakiguzi kindi bigusaba.

Buri mwaka America yahisemo kujya yakira abantu barenga ibihumbi 55 baturutse mu mande zose z’isi , ariko kandi ibi bigakorwa mu buryo bwatombora , kuburyo umuntu agerageza amahirwe ye , yagira Imana agatsinda ubwo isi ye igahinduka gutyo.

Ni amahirwe yitwa Lottery Green Card , aho umuntu ufite  Passport aba ashobora kugerageza amahirwe yo kujya gutura mu gihugu cya America , aho benshi barota kujya gutura no kujya gukorera , aya mahirwe rero akaba azatangira kugeragezwa kuwa 30 Nzeri 2022.

Niba rero uri mubashaka kugerageza amahirwe , ushobora kuba ushaka uburyo wabona Passport , ikindi ukwiye kumenya nuko nta mafaranga bisaba kugirango ugerageze ayo mahirwe usibye gusa kuba wanyura kuri website ya https://dvprogram.state.gov/ warangiza ugashyiramo imyirondoro usabwa ntakindi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button