Amakuru

Dumbaa asutse amarira/yisubiriye iwabo/ibya Rocky na Irene Murindahabi na Sabin biramurijije

Dumbaa usanzwe ari umujyanama w’abahanzi Fifi Laya, Tonarite na Nadia bagize Cyaze Gange yasutse amarira ubwo yari asubiye iwabo ,avuga ibya mubabaje ndetse n’ibya mushimishije ndetse by’umwihariko ibyo yigiye ku bantu yaje yanga urunuka.

Dumbaa yamenyekanye cyane bitewe n’uburyo yagiye afasha abahanzi batandukanye kumenyekanisha indirimbo zabo ,uburyo yabikoragamo byatumaga benshi barushaho gukunda indirimbo, ni umuntu wagiye akunda kwitirirwa ubutinganyi bitewe ahanini n’uburyo yifatagamo amashusho asubiramo indirimbo z’abahani.

Dumbaa usanzwe utuye mu gihugu cya Canada ari naho akorera imirimo ye ya buri munsi ,yari amaze igihe kinini mu Rwanda ,ariko kimwe mu byamutindije kwari ukumenyekanisha abahanzi afasha , mu kiganiro cyo gusezera yagiranye na Channel ya Isimbi Tv,Dumbaa yavuze ko hari ubwo yari afite gahunda yo gusubira iwabo ariko abona atasiga abahnzi be atabamenyekanishije.

Dumbaa yaje gusuka amarira ubwo yageraga kuri Sabin ,M.Irene ,Phil Peter ndetse na Rocky avuga ko yaje mu Rwanda atabazi neza uretse kubona ibikorwa byabo, avuga ko yaje atabakunda ariko yashimishijwe n’uburyo aribo bantu bamuteye ingabo mu bitugu bagatuma akomera.

Dumbaa udakunze kuripfana yabwiye Sabin ko yaje mu byukuri atamukunda ariko akisanga ariwe muntu uri kumushyigikira bikomeye ndetse akaba asubiranye muri Canada indi shusho itandukanye nuko yammutekerezaga na bagenzi be bandi ndetseĀ  avuga ko ari nacyo kintu yungutse cyane muri iki gihe yari amaze mu Rwanda

Inkuru ya Isimbi Tv

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button