Amakuru

Dore nyiri Afrimax Tv agenda mu modoka ihenze ya miilion 100 / akinjiza million 80 buri kwezi (AMAFOTO)

Iyo umurebye ku maso ubona akiri umusore muto , ni umusore wizera ibigwi bye n’imbaraga ze kuburyo umuvuguruje k’ubuhangange bwe rwose aho mutabyumva kimwe cyangwa ngo mube mukiri inshuti.
Byagenze bite ngo Nameless Campos wakoreraga amashusho abahanzi bo mu Rwanda , ahinduke umukire kuri mbene urwo rwego , kugeza ubwo yatangiye kwangira bahanzi kuzajya abakorera amashusho nkuko yabikoraga mbere ahubwo akayoboka iyagitumo.


Bitangira uyu musore wizerera mubushobozi bwe , yamenye ibanga ryuko ukoresheje neza urubuga rwa Youtube ushobora kubikuramo amafaranga , ni ibanga yaramenye hakiri kare kuko nta bantu benshi bari bakabijyamo mu Rwanda.

Icyo gihe Nameless wari ufite ibikoresho nyenerwa ngo umuntu akore inkuru za Youtube yahise ashaka ikipe nini bagomba gukorana, muri iyo kipe harimo Bac-t abenshi banabanje gucyeka ko Channel ari iye.
Aba baje gushyiraho uburyo bwo kubeshya buzwi nka (prank ) ariko bo babyita gitumo , kuburyo byari byoroshye kubona ifoto iri kuri youtube y’inkuru yabo yuwo baguye gituma ugakanda ukajya kwirebera .


Nyuma iy’ikipe yaje kubona ko bishoboka , ubwo mu kwezi kwabo kwa mbere binjije amafaranga million 1 , bahise babigira akazi ka buri munsi , ndetse ku munsi bashoboraga gushyiraho ibiganiro birenga bitatu kandi byose birebwa , ukwezi kwarangira bakayora mafaranga .

Nyuma uyu mugabo yaje kwigira inama yo gukora n’inkuru z’abantu badasanzwe , barimo nabacyeneye gufashwa , akabishyira kuri youtube abantu bagafashwa ariko nawe bikamwinjiriza kuri youtube.

Nyuma yaho yaje kubona ko inkuru zidasanzwe zirebwa kandi zigakurura amarangamutima ya benshi , maze ahitamo no gushinga channel ya Afrimax ariko noneho iri mu cyongereza , mbese ifata zankuru zidasanzwe ziri mu kinyarwa ikazishyira mu cyongereza.


Icyo gihe amateleviziyo ,akomeye yo mu bihugu bya Africa yatangiye kujya asubiramo inkuru bakoze (Courtesy) akazicisha kuri televiziyo , kugeza ubwo nanone abaturage muri ibyo bihugu batangiye kujya bamenya aho televiziyo zabo zibikura bakajya kuzirebera.

Kugeza ubu , youtube zuno mugabo nizo za mbere zikurikirwa cyane mu Rwanda , kuko buri yose irengeje million subscribers ( million y’ababakurikira) kuko nka Afrimax English ikurikirwa na Million 1 n’ibihumbi 600 birenga.

Ibi bikorwa byose rero byinjiriza uyu mugabo agatubutse , kuko buri kwezi yinjiza million 80 , akagendera mu modoka yo mu bwoko bwa Range Rover igura million 100 zirenga , abayeho mu buzima buhenze cyane.
yabaye umu Boss wa Nyaxo Comedy , Zaba Missed Call , Regis Afande n’abandi banyamakuru benshi bagiye bamuca mu maso , ubuzima bugahinduka gutyo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button