Amakuru

Dore impamvu usohora amasohoro arimo amaraso iyo uri gukora imibonano mpuzabitsina

Ntibikunze kubaho ko umugabo asohora ngo narangiza asohore amaraso mu masohoro ye , ariko kandi hari nabo bibaho bya buri munsi aribo bita ibihashi mu kinyarwanda kimbitse ,niba ibi bikubaho utarageza byibura imyaka 40 hari icyo ukwiye kumenya.

Niba rwose ibi byarakubayeho utarageza imyaka 40 , ariko kandi bikaba igihe umaze kubagwa Prostate cyangwa kwifungisha ibi ntibiguhangiyikishe kuko byakwijyana isaha ku isaha ,kereka igihe cyose byakubaho utari muri icyo kiciro tuvuze .

Niki gitera rero umugabo gusohora amaraso

  • Kuziba

hari ubwo kamwe muduheha tw’imyanya myibarukiro kaziba kagafungana , ibi bikaba byatera iturika ry’imiyoboro y’amaraso ihegereye ,nanone kubyimba kwa Prostate bishobora gutuma umuyoborantanga wifunga bikaba byatera amaraso mu gihe cyo gusohora ku mugabo.

  • Indwara ziterwa na mikorobe 

kwangirika  kwa kamwe mu duce dukorerwamo amasohoro,, kugira mikorobe ,  ibi byose bishobora gutera isohora ry’amaraso igihe cyose urangije ,mu ndwara ziterwa na mikorobe harimo Imitezi mburugu n’izindi  , igihe cyose rero ushobora kubona usohoye amaraso usabwa kwihutira kujya kwa muganga.

  • Ibibyimba 

Abantu 900 bakoreweho ubushakashatsi kugusohora amasohoro arimo amaraso ,basanga byibura 3,5 % bafite ibibyimba kuri prostate, ibi kandi byanaterwa nanone na kanseri y’amabya

  • Gukomereka

Iyo wakoze imibonano mpuzabitsina ugasohora inshuro nyinshi ,cyangwa ukaba wikinisha inshuro nyinshi zikurikiranya bishobora gutera gukomereka kwimiyoboranaga ukaba wasohora amaraso .

Hari izindi mpamvu rero zishobora kubaho zirimo ubwandu bwa Virus itera Sida , umuvuduko w’amaraso , indwara y’umwijima , ibyo byose byatera ugusohora amaraso mu masohoro .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button