Amakuru

Dore impamvu abakobwa badakunda gukoresha agakingirizo mugihe cy’imibonano mpuzabitsina

Hari ubwo uzajya gukora imiboanano mpuzabitsina n’umukobwa nujya kwambara agakingirizo ubone aranze , hari ubwo azakubwira gusa ko atagakunda ,rimwe na rimwe nawe bigutere ubwoba wumve ntago wizeye kuba wakorera aho imibonano mpuzabitsina n’umuntu ukwangiye ko mukoresha agakingirizo ari umukobwa.

Abenshi mubasore bakunze guhita batekereza indwara zitandukanye zanduriza mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virus itera Sida n’ibindi ,ariko se ni kuki ubundi abakobwa banga gukoresha agakingirizo , ufite kuba utarahuye nubyanga ariko benshi bakunze kukanga, aha hari impamvu zikurikira:

  • Karabanukira

Iyo ubajije umukobwa runaka akwisanzuraho akubwiza ukuri impamvu abenshi muri bo bazira urunuka udukingirizo , bamwe mubo nabashije kuganira nabo 15 kuri 20 nari nabajije bambwiye ko umwuka cg impumuro y’agakingirizo ibabangamira ikabanukira nabi.

  • Nta buryohe¬†

Bamwe mubakobwa bakunze gutera urwenya bagira bati :”ntakurira bombon mu ishashi” ibi babivuga mukumvikanisha neza ko udashobora kumva uburyohe bw’imibonano mpuzabitsina igihe wakoresheje agakingirizo ,bakabisanisha no kuba umuntu yarya bombon atayitonoye.

  • Ubwoba

Hari abakobwa ariko nanone uzasanga batinya gukoresha agakingirizo kuko baba barumvise inkuru zibabwira ko kajya gahera mu gitsina iyo habayeho amahirwe make, uko kutamenya rero no kubwirwa amakuru adafatika bigatuma yumva atinye agakingirizo.

  • Amavuta yako

Hari abakobwa bavuga ko ngo iyo amavuta y’agakingirizo akubayemo menshi bitewe n’inshuro ukora imibonano mpuzabitsina bishobora kugutera indwara yo guhumura nabi mu gitsina , ibi rero bigatuma hari abanga kugakoresha kubera iyo mpamvu.

  • Acika apetit

Abakobwa bamwe n’abamwe bavuga ko kuriya umusore aba amaze kumutegura yarangiza akajya kwambara agakingirizo ,akanya bimara bituma ashobora kumara kukambara umukobwa we yamaze guta ubushake ,rero bamwe na bamwe bagahitamo kwirengera¬† ingaruka aho kugirango batindirwe mu gihe cyo gutera akabariro.

Icyakora nubwo abakobwa bashobora kwanga gukoresha agakingirizo , usanga ari ingirakamaro kuko byibura yaba umuhungu n’umukobwa baba bizeye ubuzima bwabo n’ibyo bakoze , umuhungu abashobora kutanduriramo indwara zitandukanye cyo kimwe n’umukobwa ,ariko nanone umuhungu aba yizeye ko atateye inda idateguwe ariko n’umukobwa yizeye ko atasamye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button