Amakuru

Dore ibyago byawe niba ukunda kureba filime z’urukozasoni ( Xxvideos)

Hari ubwo wenda uzireba ukumva uraruhutse muri wowe cyangwa ukumva rimwe na rimwe biguhaye gutuza ariko kandi wibuke ko iyo uzirebye bitarangirira aho , hari ubwo birangira wiyemeje kwikinisha kugirango nawe ugere ku byishimo byawe .

Abenshi bakunze kwifashisha urubuga rwa Xxvideos nk’urubuga rwa mbere mu kwerekana izi filim , abandi bakifashisha izindi zitandukanye zirimo Porn Hub  n’izindi ariko urwo waba ureberaho rwose ndangirango muri iyi nkuru nkwereke ibyago byawe igihe wabaswe no kureba izi filime.

  • Utakaza ubushobozi ku bwonko bwawe

niba ukunda kureba izi filime menya ko uko urushaho kureba izi filime ariko ubwonko bwawe butakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe , ibi bikaba byagira ingaruka ku buzima bwawe bwa buri munsi nkuko byanditswe muri iki kinyamakuru cyandikirwa muri America  https://educateempowerkids.org/8-harmful-effects-of-pornography-on-individuals/

  • Ugira ikibazo mu gutera akabariro 

Iyo wabaswe no kureba izi filime utakaza ubushobozi bwo gutinda igihe utera akabariro kuburyo hari ubwo ushobora kurangiriza mu munota umwe kandi mbere byaragufataga iminota 45 ku gera ku isaha utera akabariro utararangiza.

  • Ugirira ubushake bucye abakobwa cg umukobwa nawe ntiyifuze umugabo

Ikinyamakuru https://fightthenewdrug.org/5-ways-porn-changes-your-brain-and-body-for-the-worse/ cyanditse ko uko umuntu areba filime z’urukozasoni zizwi nka pronography  , agenda arushaho no gushaka kwiha ibyishimo ku giti byako kanya bikamusunikira ku kwikinisha , uko arushaho kubikora wenyine rero agera igihe yumva yihagije ukajya abyikorera kuburyo aba atakifuza umugabo.

  • Agahinda gakabije.

Uretse kuba abakina izi filime ubwabo bakunze kuvugwaho kwiyahura nkuko nkuko ibigaragara ku kinyamakuru ,,, uzireba nawe birangira agize agahinda gakabije , kwiyanga kuko abashakashatsi bagaragaza ko abareba ubu bwoko bwa filime abenshi baba ari abadafite akazi kuburyo bihugira bakagira agahinda gakabije

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button