Amakuru

Dj Brianne yarakaye cyane /atutse Dumbaa n’abandi batutse Bruce Melody afungiye i Burundi

Umwe muba Dj bagezweho mu mujyi wa Kigali Dj Brianne yarakaye cyane ,nyuma yo kuva mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi aho yari yarajyanye n’umuhanzi Bruce Melody mu bitaramo yari afite muri iki gihugu .

Ubwo bageraga mu gihugu cy’Uburundi Bruce Melody yatawe muri yombi ashinjwa ubwambuzi bw’amafaranga arenga miliyoni 60 , ni inkuru yavugishije ibitangazamakuru binyuranye yaba mu Rwanda ndetse no mu gihugu cy’Uburundi ndetse no kumbuga nkoranyambaga.

Dj Brianne yari mu itsinda ryajyanye na Bruce Melody
Dj Brianne yari mu itsinda ryajyanye na Bruce Melody

Ubwo Dj Brianna yari kuri Live ku rukuta rwe rwa Instagram yahishuye ko hari abantu batagira urukundo baba bifitemo urwango atazi aho bakura, yavuze ko ubwo Bruce Melody yatabwaga muri yombi hari umwe mu nshuti ye ndetse n’abandi yabonye ngo bavugaga ko Bruce Melody ngo yarakwiye gutabwa muri yombi yewe ko yari yiyemeye.

Icyakora muri iki kiganiro Dj Brianne avugamo ko ikibabaje ari abantu bifuriza inabi abandi kandi ntacyo  bakora kubo bayifuriza ,cyane ko baba babarusha ubushobozi ,bityo ko abavuga nabi Bruce Melody bakwiye gucisha macye bagashaka imyuga bakora.

Nubwo Bruce Melody yafungiwe muri iki gihugu ntibyamubujije gukora igitaramo cyiza
Nubwo Bruce Melody yafungiwe muri iki gihugu ntibyamubujije gukora igitaramo cyiza

Muri iki kiganiro yakoreye kuri Instagram ye , Dj Brianne yavuze ko ubusanzwe ari inshuti y’uwitwa Dumbaa ariko ngo hari igihe avuga amagambo menshi akamurakaza , ibi yarabikomeje ku kibazo uyu Dumbaa yaramubajije amubaza niba bataragiye i Burundi n’amaguru ngo nkuko byagendekeye Chris Eazy .

Dumbaa asanzwe ari inshuti na Dj Brianne
Dumbaa asanzwe ari inshuti na Dj Brianne

Dj Brianne yahise anahishura ko uyu mugabo usanzwe uba mu gihugu cya Canada ,ngo amafaranga yari yarazanye yamushiranye arigushakishirizwa amafaranga ngo asubire Canada ,cyane ko ariho umuryango we munini utuye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button