Amakuru

Cristiano Ronaldo yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga /bamwe bamwibutsa ko Messi azamuturisha akamucisha macye

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo wanyuze mu makipe atandukanye arimo Real Madrid , Juventus , Manchester United ari nayo ari kubarizwamo kuri ubu , ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal akomejwe kumwazwa n’abakunzi ba ruhago ahanini bitewe n’umusaruro mucye mu ikipe ye ya Manchester United.

Cristiano Ronaldo muri Manchester United bikomeje kwanga

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wari umaze umwaka umwe agarutse mu ikipe ya Matchester United dore ko yayigarutsemo mu mpeshyi ya 2021 , ahazaza he muri iyi kipe hakomeje kugorana ndetse ku mbuga nkoranyambaga ntari gusiba kwibasirwa .

Kuva uyu ubwo rutahizamu Cristiano yapfushaga umwana we mu mezi ashize ndetse akaza no kubura ubwumvikane n’umutoza w’ikipe ya Manchester United ,ntiyakomeje guhirwa n’iyi kipe ndetse biza kugira naho asigaye abanzwa ku ntebe yabasimbura ibintu ubundi uyu mukinnyi adakunda.

Cristiano yagaryutse muri Manchester United mu mpeshyi za 2021

Cristiano Ronaldo biravugwa ko amahirwe menshi ,ashobora kwerekeza mu ikipe yavukiyemo ya Lisbon yavuyemo mu mwaka wa 2003 , igihe cyose araba ananiranywe n’ikipe ya Manchester United ,yari yasubiyemo mu mpeshyi za 2021.

Cristiano ashobora gusubira muri Lisbon

Ku rukuta rwa Twitter uwitwa QwwPxcked yibukije Cristiano Ronaldo azacishwa macye na Lionel Messi bahora bahanganye ,kugeza igihe azasezerera ruhago.

Cristiano Ronaldo ngo azacishwa macye na Messi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button