Amakuru

Chris Eazy yasigiye urwibutso abakunzi be mu gihugu cy’Uburundi (AMAFOTO)

Umuhanzi Chris Eazy uri mubagezweho muri iyi minsi , yasigiye urwibutso abakunzi be bo mu gihugu cy’u Burundi bataramanye nawe mu mpera z’icyumweru gishize .

Ni ibitaramo bitatu , uyu muhanzi ubarizwa muri Giti ByssinessGroup¬† yakoreye muri iki gihugu , harimo icyo yakoreye mu mujyi wa Bujumbura , icyo yakoreye hafi y’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda ndetse nicyo yasorejeho mu mujyi wa Bugarama mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 14 Kanama 2022.

Uyu muhanzi yari yajyanye n’itsinda basanzwe bakorana ririmo umujyanama we Bugingo Bonny usanzwe uzwi nka Junior Giti , ndetse n’abandi bakorana bya buri munsi,, berekeje mu gihugu cy’u Burundi mu gihe mu mpera z’icyumweru cya kibanjirirje bari bahuriye mu gitaramo n’umuhanzi The Ben nabwo bakitwara neza.

Chris Eazy  amaze imyaka 2 atangiye kwikorana umuziki , nyuma yuko we na Ao Beatz bari bahuriye mu itsinda rimwe buri umwe atangiye kwikorana ku giti.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button