Amakuru

BYARI AMARIRA N’AGAHINDA UBWO WA MWANA MWIZA DAVIS YASHYINGURWAGA / UBUGOME UMUKOZI YAMWICANYE/ ISE YAVUZE IJAMBO RIKOMEYE

Ku tariki 12 Nyakanga 2022 ,nibwo  inkuru y’umukozi witwa Nyirangiruwonsanga Solange wivuganye umwana w’imyaka 9 witwa  Rudasingwa Ihirwe David yatangiye kumenyekana , mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Ni inkuru yashenguye abanyarwanda muri rusange babajwe cyane , n’ubugome uyu mukozi yicanye umwana w’umuziranenge , ndetse Ubutabera bw’u Rwanda bwaje gukora akazi kabwo kandi abanyarwanda bishimira umwanzuro w’Urukiko .

Ni umwanzuro  wasomwe ku wa 25 Nyakanga 2022 , aho Nyirangiruwonsanga Solange w’imyaka 37 yakatiwe igifungo cya burundu  n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ,nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica kubushake Ihirwe David w’imyaka icyenda yareraga ,aho yari atuye ,Mu mudugudu wa Karubibi , Akagari ka Cyaruzinge , Umurenge wa Ndera , ho mu Karere ka Gasabo.

Ubwo habaga umuhango wo gushyingura nyakwigendera , Flash Tv yagiranye ikiganiro na Papa wa Davis , maze abazwa uko byagenze , maze avuga ko yahamagawe ahagana saa tatu avuye muri siporo abwirwa ko umwana yiyahuye ariko mu byukuri we agashimangira ko Davis atari bubone imbaraga zo kuzirika umuira ku rwego wari uziritseho.

Papa wa Davis yavuze ko kandi we atekereza ko Solange (umukozi) yari yaje ari gatumwa kuko atumva impamvu yatumye yarri guhitana , Davis kandi ari nta muntu bari bafitanye ikibazo , cyane ko yari amaze iminsi micye atangiye gukora muri urwo rugo.

Umwe mubageze bwa mbere kuri Davis ubwo yitabaga Imana , avuga ko umukozi yasanze mama Davis aho yarari gucururiza akamubwira ko amukeneye bwangu mur rugo , ntanamubwire impamvu  ,ngo undi akagenda yihuta .

Ngo byatumye uwo mugabo waganiriye na Flash Tv ngo abakurikira ngo arebe niba ntakibazo , ngo mukuhagera basanze umwana aziritse umupira mu ijosi , ariko bagerageza kumutabara bikanga, mu gusoza yaboneyeho gusaba ababyeyi kugenzura neza abakozi bagiye gukoresha cyangwa kujya basiga abana mu marero.

Imana ikomeze abasigaye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button