Amakuru

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo hushyingura Umuhanzi Gisele Precious /Aline Gahongayire yihaye umukoro

Kuwa 15 Nzeri 2022 nibwo inkuru y’urupfu rwa Gisele Precious yasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, iyi nkuru yakababaro yavugaga ko uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yo kugwa muri douche .

Innocent washakanye na Gisele Precious yari ateruye umwana baherutse kwibaruka
Innocent washakanye na Gisele Precious yari ateruye umwana baherutse kwibaruka

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yitabye Imana, yari atuye mu karere ka Rubavu ,yitabye Imana aherutse kwibaruka umwana mu kwezi kwari kwashize ,dore ko yibarutse  ku wa 28 Kanama 2022.

Kumugoroba wo kuri iki cyumweru habaye igitaramo cyo gihimbaza Imana ariko cyari kinagamije gusabira kuri Gisele Precious wakoreye Imana yivuye inyuma ,abahanzi batandukanye biganjemo abo mu rusengero rwa ADEPR baririmbye banavuga uko babanye na Gisele Precious .

Innocent kwihangana byamunaniye

Mubandi baririmbye harimo n’umuhanzikazi Aline Gahongayire wanavuze ko yiyemeje kuzarihira umwana Gisele asize kugeza arangije kwiga , yanavuze ko Gisele yari umuhanga ndetse akamenya kubana n’abandi neza.

Gisele Precious yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri  2022 , aho habanje kujya kuzana umubiri wa Gisele Precious mu bitaro bya Gisenyi ,ujyanwa mu rugo aho inshuti n’abavandimwe bamusezereye , nyuma umubiri we ujyanwa mu rusengero rwa ADEPR paruwasi ya Gisenyi aho yasabiwe umugisha ,nyuma ajya gushyingurwa ku irimbi rya Rugerero ,naho gukaraba bibera kuri ADEPR paruwasi ya Gisenyi

Ubwo umubiri wa Gisele Precious wari ugejejwe mu rugo
Ubwo umubiri wa Gisele Precious wari ugejejwe mu rugo

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button