Amakuru

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura umuhanzi Yvan Buravan (AMAFOTO)

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kanama 2022 nibwo Umuhanzi Yvan Buravan yashyinguwe mu cyubahiro, ku irimbi rya Rusororo , nyuma yo gusengerwa na Rev. Pst Antoinne Rutayisire wasabye urubyiruko kwigira kuri Yvan Buravan.

Yvan Buravan yabanje gusezererwa bwanyuma mu rugo i Nyamirambo

Ni umuhango waranzwe n’amarira n’agahinda ku miryango ndetse n’inshuti z’uyu muhanzi watabarutse tariki 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu buhinde aho yari yagiye kwivuriza Kanseri y’urwagashya yari imurembeje.

Yvan Buravan yabanje gusengerwa

Yvan Buravan yaherekejwe n’abantu batandukanye biganjemo abo mu muryango we ,inshuti ndetse n’ibyamamare bitandukanye byiganjemo abahnzi ,abanyamakuru ndetse n’abanyampinga batwaye amarushanwa anyuranye y’ubwiza mu Rwanda.

Yvan Buravan yashyinguwe mu Cyubahiro
Amarira yari menshi ku bakunzi nabari bazi Yvan Buravan

Yvan Buravan yashyinguwe mu cyubahiro ku irimbi rya Rusororo ahasanzwe hashyinguwe ,ibindi byamamare mu gisata cy’imyidagaduro yo mu Rwanda bitabye Imana mu bihe bitandukanye , muri abo harimo Kizigenza mu njyana ya Hip Hop Jay Polly , Kizito Mihigo, Dj Miller ndetse na Joe Habineza.

Yvan Buravan yababaje benshi
Abantu benshi bashenguwe n’urupfu rwa Yvan Buravan

Yvan Buravan

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button