Amakuru

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera kuri Roger Patrick murumuna wa Chita Magic (AMAFOTO)

Ku itariki 11 Nzeri 2022 nibwo inkuru y’akababaro yatangajwe na Julius William usanzwe uzwi mu itangazamakuru nka Chita Magic ivuga ko murumuna we Roger Patrick yitabye Imana, bwari ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Chita.

Icyo gihe Chita yavuze ko ababajwe no kubura inshuti ndetse n’umuvandimwe icyarimwe , ndetse abantu batandukanye¬† biganjemo abo mu myidagaduro bakomeza uyu munyamakuru bamwereka ko bifatanije nawe mugahinda ko kubura murumuna we muto Roger Patrick.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022 ,nibwo Roger yasezeweho anashyingurwa mu cyubahiro , ni umuhango waranzwe n’amarira n’agahinda k’umuryango , kubwo kubura Roger Patrick wari ukiri muto cyane ko yari amaze imyaka 21 gusa abonye izuba.

Chita yavuze ko Roger yahoraga yifuzaga kugera ikirenge mu cye
Chita yavuze ko Roger yahoraga yifuzaga kugera ikirenge mu cye

Umuhango wabanjirijwe no kujya gufata umubiri wa nyakwigendera mu buruhukiro bw’ibitaro , nyuma ujyanwa mu rugo havugwa amateka n’ubutwari byaranze nyakwigendera nyuma aza kujyanwa gusabirwa muri misa, umuhango uza gusozwa no kumushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya rusororo.

Roger Patrick yitabye Imana azize uburwayi butamenyekanye ,cyane ko hari gahunda yo kujya kumuvuza hanze kugirango hamenyekanye indwara arwaye ,icyakora yitaba Imana bitarajyerwaho, Chita mu ijambo yavuze yavuze ko atibaza uko azasobanurira umwana we w’ipfura aho uncle we Patrick yagiye cyane ko Roger ngo yari umuntu ukunda umwana we cyane.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button