Amakuru

Byari amarira n’agahinda mu gushyingura wa mwana Ishimwe Prince warasiwe i Gisenyi

Mu gihe cya Saa Sita z’amanywa nibwo umurambo wa Ishimwe Prince wapfuye arashwe na Police y’Igihugu ikorera mu karere ka Rubavu wagejejwe mu rugo iwabo uvanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi .

Ishimwe Prince yarasiwe i Rubavu
Ishimwe Prince yarasiwe i Rubavu

Amakuru dukesha Btn Tv avuga ko Ishimwe Prince yarashwe na Police mu Ijoro ryo kuwa mbere  rishyira kuwa kabiri ahagana saa saba z’ijoro  , umuvugizi wa Police mu ntara y’Uburengerazuba CIP  Mucyo Rukundo , yabwiye BTN Tv ko Police yarashe Ishimwe Prince afatiwe mucyuho yiba umuturage .

Yagize ati:”Patrol yaririmo ipatrolinga bisanzwe , hanyuma bumva umuntu arataka byari ibisambo bibiri byamunigaga baratabara ,barirukanka aruwanizwe yirukanse n’ibisambo biriruka ariko kimwe cyo cyuriye inzu , cyuriye inzu cyari gifite n’icyuma barakirasa”

Byari amarira n'agahinda ku nshuti n'abavandimwe ba Ishimwe Prince
Byari amarira n’agahinda ku nshuti n’abavandimwe ba Ishimwe Prince

Umubyeyi wa Ishimwe Prince Ngarambe Eliphaze  waganiriye na Btn Tv yavuze ko atemeranya n’ubuyobozi bwa Police kuko ngo umwana we atari umujura ,aho yanatanze n’abagabo babaturanyi  abayobozi b’umudugudu n’abandi avuga ko yahohotewe na Police.

Ishimwe Prince yari asanzwe ari umu disk burner aba bazwiho gutanga filime z’isobanuye indirimbo n’ibindi , ibyo akaba yabifatanyaga no kwiga kuko yari ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button