Amakuru

Byari amarira n’agahinda k’umusore wateye ivi asaba umukobwa ko bazabana ariko akabyangira imbere y’abantu / Reba uko byari bimeze

Umusore yangiwe n’umukobwa bakundanaga ko bazabana imbere y’imbaga y’abanatu asuka amarira , umukobwa amumenaho amazi yikomereza urugendo nkaho ntacyabaye .

Inkuru ibvuga ko umusore yari kumwe numukobwa ngo basanzwe bakundana , ngo ubwo bageraga aho yari yateguye ,yateye ivi hasi amusaba ko bazabana undi abyanga atazuyaje mu gihe abo barikumwe bari barigusakuriza rimwe babereka ko bishimiye icyo gikorwa.

Abantu bari benshi ku mihanda basaba uyu mukobwa kuvuga yego
Abantu bari benshi ku mihanda basaba uyu mukobwa kuvuga yego

Mu gihe abandi basakuzaga bavuga bati:vuga yego” uyu mukobwa ntiyigeze abikozwa kuko yahise akuramo ake karenge akigendera abandi bagasigara bahoza uwo musore warize agahogora yibaza igituma umukobwa yanze ubusabe bw’uko bazabana.

https://www.instagram.com/reel/CY7KsrapIeq/?utm_source=ig_web_copy_link

Amakuru ngo nuko uyu mukobwa yari afite umusore ufite ubushobozi (ukize ) mu gihe uwo wundi yiciraga isazi mu maso , ariko kandi abari aho mu mashusho yasakajwe k’umbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Nigeria bavugaga ko aba bombi bari bamaze imyaka itatu mu rukundo

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button