Amakuru

Byari amarira menshi mu muhango wo gushyingura umubyeyi w’umuhanzi Thacien Titus wamenyekanye mu ndirimbo Uzaza ryari Yesu

Umuhanzi Thatien Titus wamenyekanye mu ndirimbo uzaza ryari Yesu ari mukababaro ko gupfusha umubyeyi wabo ,Ruremesha Bonaventure witabye Imana kuwa 28 Kanama 2022,

Iyi nkuru ntiyigeze isakaracyane mu bitangazamakuru ko uyu muhanzi yagize ibyago ,icyakora iyo urebye ku rubuga rwe rwa youtube usangaho iy’inkuru n’uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro uyu mubyeyi wagenze.

Ni umuhango wabereye mu ntara y’Amajyepfo ,mu karere ka Gisagara aho uyu mubyeyi yari atuye , umuhango wabanjirijwe no gufata umubiri wa nyakwigendera Ruremesha ku bitaro bya CHUB ,nyuma umubiri werekezwa muri Gisagara kugirango inshuti n’abavandimwe bamusezereho bwanyuma .

Ruremesha yasezeweho n'inshuti n'umuryango
Ruremesha yasezeweho n’inshuti n’umuryango

Nyuma yo kumusezeraho mu rugo iwe aho yari atuye ,yu mubyeyi yagiye gusabirwa misa ,mu muhango nawo witabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakuranye n’ababanye n’uyu mubyeyi, nyuma yo gusomerwa Misa yahise ajya gushyingurwa mu cyubahiro mu irimbi rya Gisagara .

Ruremesha Bonaventure yavutse tariki 25 Kanama 1956 , yitaba Imana tariki 28 Kanama 2022 , yari umubyeyi w’umuhanzi Thacien Titus wamenyekanye mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi ,mu gisata cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Titus yaririmbye indirimbo ihumuriza igasubizamo imbaraga inshuti n'abavandimwe
Titus yaririmbye indirimbo ihumuriza igasubizamo imbaraga inshuti n’abavandimwe

Imana ikomeze abasigaye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button