Amakuru

Byagenze gute ubwo umukobwa w’umuyobozi w’ishuri rikomeye yakoraga ubukwe bugacya yitabye Imana / Ari bujye mu kwezi kwa Bucyi!?

Ntago nuyu munsi iyi nkuru irasibangana mu mitwe y’abayimenye kuko iteye agahinda kuyumva , ni inkuru zasotse mu binyamakuru bitandukanye kuwa  17 Ukuboza 2022 zivuga ko Joanna wari waraye akoze ubukwe yitabye Imana yitegura kujya mu kwezi kwa Bucyi (Honey Moon)

Iyi nkuru yashenguye benshi , ndetse bamwe batekereza ku gahinda asigiye umugabo bari baraye bahanye isezerano birabarenga , umukobwa witwaga  Joanna Namutebi Wabwire , akaba umwana w’umuyobozi w’ishuri rya Gayaza High School riyoborwa na Nyina witwa Robina Kizito yitabye Imna yaraye ashyingiwe.

Byari mu birori we n’umukunzi we Derrick Wabwire bakoreye mu busitani bwa Saints Cathedral  nyuma baza kwiyakirira kuri Hotel ikomeye mu gihugu cya Uganda yitwa  Sheraton Hotel , nyuma yo kwakira abari batashye ibirori byabo Joanna na Derrick biyemeje kurara kuri iyo Hotel nkuko  ikinyamakuru My Wedding cyangikirwa Uganda kibivuga.

Derrick yabuze uwo yakundaga mu ijoro rimwe

Ngo baraye aho biyumvisha ko mu gitondo bari buzinduke bajya mu kwezi kwa bucyi , gusa bigeze mu gitondo aba bombi bahisemo kubanza guca kwa muganga kuboneza urubyaro no kwifungisha kuko batifuzaga guhita babyara .

Bageze kwa muganga Joanna bamubwiye ko bagiye kumushyiramo akuma kabugenewe mu kuboneza urubyaro kitwa   IUD , cyakora umuganga akimara kukamushyiramo muri icyo gitondo ngo Joanna yatangiye kuribwa cyane ndetse ariko ababara umutwe.

Joanna na Derrick bari banezerewe ku munsi wabo

Muri uko kuribwa Joanna yahise ajya muri Coma uwo munsi bari bugireho mu kwezi kwa bucyi ntiyanabasha kuwurenza kuko yari yashyizwemo akuma ari mu mihango kandi ngo ubundi ari amakosa , Police yo muri Uganda yahise itangira iperereza  iza gusanga byari uburangare bw’umuganga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button