Amakuru

Byagenze gute ubwo Amafoto ya Kimenyi Yves yambaye ubusa yajyaga hanze !? Muyango akamubera Umutabazi

Mu mwaka wa 2019 , mu matariki ya 16 Werurwe nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amafoto agaragaza ubwambure bwa Kimenyi Yves , icyo gihe wari umunyezamu w’ikipe ya APR Fc.

Ayo mafoto yavugishije benshi kugeza ubwo , hatangiye kwibazwa niba uwakundanaga na Kimenyi Yves muri icyo gihe , witwaga Didy Dor yaba yaragize uruhare mu gushyirwa hanze kwayo mafoto gusa nyuma aza kubyigarama ndetse anashimangira ko uwayashyize hanze wese atatuma batandukana.

Nyuma byaje kuvugwa ko ayo mafoto yashyizwe hanze nuwari wibye telefone uyu mukinnyi , ngo kuko nta password (Umubare w’ibanga) wabagamo bituma ayashyira hanze gutyo .

Byabaye ibihe bikomeye kuri uyu mukinnyi ndetse nyuma yaho yaje gutandukana na Didy Dor byavugwaga ko bari mu rukundo , ariko kandi nibwo yaje gukundana na Muyango wari waritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ,amuba hafi mu bihe bigoye ndetse anongera gutuma ubuhangange bw’uyu muzamu bugaragara.

Kimenyi Yves amaze gukundana na Muyango , isura mbi yari yarambitswe nuwashyize hanze amafoto yambaye ubusa yaje kugenda iyoyoka ndetse bamwe baba abakunzi biyi couple , ni Couple yakunze guhamya ko ikundana cyane.

Mu kiganiro Muyango yigeze k’ugirana n’ikinyamakuru kimwe hano mu Rwanda yavuze ko , Yves ari umuntu mwiza kandi ukunda gusenga , ndetse icyo gihe yahamirije umunyamakuru ko kimwe mubyo yamukundiye ari uko aca bugufi kandi agakunda gusenga.

Nyuma yuko amafoto agiye hanze ntago higeze hamenyekana icyateye ndetse nuwashyize hanze aya mafoto, gusa kugeza kuri ubu uyu mukinnyi ni umubyeyi w’umwana umwe yabyaranye na Miss Muyango ,

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button