Amakuru

Byagenze gute ubwo abantu ibihumbi 6000 babeshywaga amafaranga ibihumbi 200 bagahurira kuri Kigali Convention Center!?

Mu gitondo cyo ku wa 25 Kamena 2019, imbaga y’abantu bagera ku 6000 babyukiye Kigali Convention Centre  ahagombaga kubera inama yari yateguwe n’Ikigo cy’Abanya-Kenya, Wealth Fitness International, ndetse banasezeranije ko uri bwitabireb iyo nama ahabwa amafaranga y’amany’America 197.

Ni inkuru itazibagirana ubwo urubyiruko ibihumbi 6000 babyukiraga Kigali Convention Centre bagiye gusarura amafaranga ariko bagasanga bari batekewe umutwe n’abayiteguye , Inkuru yavugaga ko binyuze ku rukuta rwa twitter aribwo abantu batangiye kubona iby’iyo nama ndetse banabwirwa ko uzabasha kuyitabira azacyura amafaranga.

Dr Kinuthia Charles

Abantu biyandikishije ari benshi , ndetse umunsi ugeze baza basa neza nkuko bari babihawemo amabwiriza ko ugomba kwitabira inama agomba kuza yambaye byiyubashye k’ubasore byari ukwambara Ishati byaba byiza ukarenzaho agakoti ariko ukiirinda kugera aho inama yari kubera wambaye umupira cyangwa ingofero.

Nk’abantu bari bahawe ayo mabwiriza bumvise koko ari ukurindetse barazinduka ,. icyakora kugera ahagombaga klubera inama batunguwe nuko batangiye gusabwa amafaranga yaho bagomba kwicara , amafaranga yanganaga n’ibihumbi25000 Frw.

Ifoto ya https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoranyirije-imbaga-y-abantu-kuri-convention-centre-babizeza-amadorali

Abaturage bumvaga bari buze gucyura menshi arenze ayo bari gusabwa , abinkwakuzi barayatanze baricara ndetse aho inama yari kubera haruzura ariko hanze hasigara ngo abari bakubye incuro 10 abarimo imbere bicaye .

Ubuyobozi bwa Convention Center bwabonye ko harimo ikibazo bw’iyambaza inzego z’umutekano , koko basanga ni ubutekamitwe , kuko abari bamaze kwicara muri sale yari kuberamo inama bari bamaze kwinjiriza abayiteguye miliyoni zirenga 10.

Icyo Inze z’Umutekano zahise zita muri yombi Dr Kinuthia Charles, Umuyobozi w’Ikigo Wealth Fitness International ndetse nabo bari bafatanije umugambi barimo Umunyarwanda Niyonkuru Mohamed bivugwa ko ari we wari ushinzwe kwakira amafaranga y’abiyandikishaka bakoresheje Mobile Money ,Vivian Khisa, Mukhwana Mutenyo ndetse na  Mathipei Racheal Nashipai

Abaturage bri babwiwe ko bahabw amafaranga

Nyuma yaho kuwa 9-07-2019  Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwatangiye kuburanisha ikirego Ubushinjacyaha buregamo bamwe mu bayobozi b’ Ikigo Wealth Fitness International bashinjwa uburiganya no gutegura inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasobanura ko harimo uburiganya kuko urebye niba umuntu yaragiye yishyura amadorali 25, ubwo ubibaze neza  abantu nibura ibihumbi bibiri mu bari bwitabiriye  bari gukusanywamo miliyoni 27 Frw.

Umushinjacyaha yasobanuye kandi ko babajije kuri Kigali Convention Centre ahagombaga kubera inama, bagasaba iki kigo cyari kwishyura miliyoni enye bivuze ko izindi miliyoni 23Frw zose bari guhita bazijyana bityo bakaba bambuye Abanyarwanda.

Kuwa 16 Nzeri 2019 nibwo  Dr Kinuthia Charles yakatiwe gufungwa imyaka ibiri hamwe n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw, mu gihe bagenzi be wareganwaga ubutekwamutwe bushingiye ku nama bakoranyirije muri Kigali Convention Centre,  bagizwe abere.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button