Amakuru

Byagenze gute ngo Hadji I Nyanza wari utunze miliyoni 500 Frw zishire ,agurishirizwe n’imitungo ye , asigaremo n’ideni rya miliyoni 200 Frw

Ku muhanda Kigali-Huye, ugeze ahitwa i Mugandamure muri Nyanza, ni ho umugabo witwa Havugimana Said uzwi ku izina rya ‘Haji’  wari umwalimu akaza kubivamo agahitamo gucuruza amata  yubakiye amateka aba ikimenyabose kuburyo uwagenze mu ntara y’Amajyepfo atamuzi uwo atatembereye.

Utazi kwa Hadji nutaragenze mu ntara y'Amajyepfo
Utazi kwa Hadji nutaragenze mu ntara y’Amajyepfo

 “Haji Enterprise” iyo wahageraga wasangaga imodoka zihagarara buri kanya ndetse byabaga ari ikosa k’umushoferi waharengaga atahahagaze ngo abantu babanze bumve ku buryohe bw’amata n’inyama za Brouchette zabaga kwa Hadji

Uko Hadji yaje guhomba akagera ubwo agurishirizwa inzu 

Havugimana Said ni umugabo w’imyaka 55  afite umugore n’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu , yabwiiye Igihe dukesha iy’inkuru ko ubucurizi bwagendaga neza kugeza ubwo yagiriwe inama yo kubaka uruganda rutunganya amata kugirango abaturage bajye babona aho bayagemura .

Iyo nama yagiriwe yayumvise vuba nk’undi muntu wese ifite inyota n’umuhate wo gukora kandi akagera kure ,byatumye mu mwaka wa 2016 agana banki imuguriza miliyoni 165 Frw ,icyo gihe Hadji yatanze ingwate y’icyangombwa cy’imitungo ye irimo n’oinzu yacururizagamo.

Kwa Hadji imodoka zabaga zinyuranyuranamo
Kwa Hadji imodoka zabaga zinyuranyuranamo

Hadji yamaze guhabwa inguzanyo anahabwa aba tekinisiye bagombaga kwiga kumushinga we ndetse baranhembwa , icyakora Hadji mu mwaka wa 2020 yaje gutenguhwa n’icyorezo Covid-19  cyanagize ingaruka bose ku banyaRwanda bose muri rusange.

Hadji nubu utishinja ikosa mubucuruzi bwe yakoraga avuga ko yagwiririwe n’ibyago , aganira na Igihe yagize ati :”Twari dufite amasoko i Burundi bafunga imipaka, Covid-19 iratera akazi karahagarara. Twebwe twakoranaga n’ibihugu byo hanze birimo u Burundi, Congo, Uganda, imipaka irafungwa nyine dusigara twipfumbase.”

Ibigori bya kwa Hadji  byakundwaga na benshi
Ibigori bya kwa Hadji byakundwaga na benshi

Hadji avuga ko Banki itari kumwereka inyinya kandi nawe ari ntakindi yari gukora kuko umushinga wo kubaka urwo ruganda wari kumutwara miliyoni 380 Frw , Banki imuguriza 165 Frw ,nawe yari yizeye indi nkunga kuruhande ariko siko byagenze .

Banki yahise imutereza imitungo ye irimo inzu atuyemo ndetse n’inzu y’ubucuruzi yakoreragamo n’uruganda yarimo yubaka .ngo imitungo ye yatejwe cyamunara ivamo miliyoni 86 Frw ntizabasha kwishyura miliyoni 165 Frw yari yafashe bituma inyungu ituma kwikuba kuburyo ubu abarwaho ideni rya miliyoni 200 ndetse akaba ari ntanaho yumva azayakura kuko ntacyo asigaranye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button