Amakuru

Byagenze gute ngo Euni wari urwaye ibiheri byanze gukira yaragiye no kwivuza hanze bikanga abikire mu minsi micye yivuye!?

Indwara iyo ariyo yose iyo iri kuruhu rw’umuntu arabangamirwa ,rimwe na rimwe bikamutera ipfunwe ryo kujya mubandi ,agahitamo kwiheza kubera kwanga ko abantu bamwibazaho cyane ,

Euni ni umukobwa ukiri muto avuga ko ibiheri yagiraga mu maso byamuteye ikibazo akajya kwivuza bakajya bamuha imiti kwa muganga ariko ntibigire icyo bitanga ,bakamubwira kwisiga amavuta ahenze ariko ntibikunde bigera igihe ararambirwa ahubwo atangira kwitaza abantu.

Euni ngo yabaga afite ikibazo cyo guhora asobanurira abantu indwara ye ntibavuyumve ,abandi bagatekereza ko indwaye SIDA ,ibi byose byaje kumutera ikibazo akibaza najya mubantu uko ari bubabwire, icyo gihe yahisemo gushakisha kuri murandasi icyo yakora.

Ngo Euni yaje kugwa ku mashusho agaragaza neza umukobwa wari urwaye indwara nkiyo afite areba uko uwo mukobwa yabigenje kugirango akire ,ashaka kubikurikiza , nyuma yaje kubikora nyuma y’icyumweru n’iminsi itantu ahita akira ibiheri.

Euni yafashe igishishwa cy’umuneke agikatamo uduce duto ,afata umuveli akahiko kamwe n’igice arabivanga arabitogosa mu gihe cy’iminota 15 ,nyuma ngo yabikuyeho arabiyungurura neza arangije ibyo yayunguruye abivanga n’ibihiko 2 by’ifu y’akawunga ,nyuma ashyiramo ifu yamata aravanga neza biranoga ,akajya yisiga ibyo bintu buri joro , ngo nyuma y’icyumweru n’iminsi 5 Euni yari yakize .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button