Amakuru

Byagenze bite ngo Dorcas wari umukire utunze ama miliyoni menshi akene kugera aho asabiriza mu muhanda!?

Ubuzima ni urugamba ndetse ubuzima ni urugendo ,uyu munsi biba bimeze neza ariko ejo bukaguhinduka , ni kenshi twumva ngo umuntu yatangiriye ku ihene imwe akagera ku ihene ijana agakira koko , ariko se wari wumva uwari utunze ari umuherwe wa cyane nyuma agakena kugeza ubwo abaye umusabirizi.

Umugore witwa Dorcas avuga ko yakuze nk’abandi bana ariko nanone akura atari umwana ukunzwe cyane ,kenshi ngo nyina yagiye amwima amahirwe yo kumenyana na se umubyara kugeza nanuyu munsi , uyu mugore yaje kugira umuhate wo gukora cyane kugirango azagere ku itera mbere yifuza ndetse anigenge.

Uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Kenya ,mu kiganiro yagiranye na Afrimax Tv avuga ko nyuma yo kwiga yakoze xcyane ndetse akabona itera mbere koko ,yabanje kuba umunyamabanga wa kompanyi yikorera ariko nyuma aza gutangira kwishugurkira ,

Uyu mugore nyuma yaje gushaka umugabo ,ariko nyuma yo kubyarana umwana w’umukobwa ubwo yari agize amezi atandatu  umugabo yaje kumusiga ,undi asigara yirerana umwana wenyine , nyuma yaje kurangirwa akazi muri Arabia Saudite kari kumuhemba menshi ahitamo kujyayo.

Icyakora ngo ubwo yari agezeyo nyuma y’igihe gito yaje kurwara ,indwara zitandukanye zabanjirijwe n’umwijima ,nyuma arwara imbyiko zinamuzaniramo umuvuduko w’amaraso ndetse na Cancer , uyu mugore abonye ko bimeze gutyo yagarutse iwabo muri Kenya ajya kwivuza .

Kwivuza byaramuhenze atangira kugurisha imitungo itimukanwa yari yaragiye agura,kugeza ubwo iyo mitungo ishize ndetse n’amafaranga ashira atanabashije kwivuza ngo akire neza, kugeza ubu ubuzima burashaririye ndetse abayeho asabiriza,

Uyu mugore yifuza ubufasha ndetse ubaye uri uwifuza kumufasha wanyura kuri link yatanzwe na Afrimax Tv kanda hano umufashe

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button