Amakuru

Bushali yagiye ku rukubyiniro yambaye nk’ingagi mu gitaramo cya The Ben

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu , tariki 6 Kanama 2022 , nibwo umuhanzi The Ben yaraye akoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali muri BK Arena kitabirwa n’abantu benshi , kuburyo Arena yari yuzuye , cyari igitaramo wabonaga ko cyateguwe abantu bagishaka.

Uretse The Ben ariko , iki gitaramo cyanaririmbyemo , abandi bahanzi batandukanye , barimo Chris Eazy wishimiwe kurwego rwo hejuru , Marina ubona ko agisabwa imbaraga nyinshi ngo yongere gutuma abantu bamukunda , Bwiza ubarizwa muri Lebel ya Kikac n’abandi.

Mu bandi harimo umuhanzi mu njyana ya Kinya Trap Bushali ukunze kwiyita ingagi nkuru , uyu muhanzi yagaragaje ubuhangange nkuko akunze kubivuga , anagera ku rubyiniro yambaye umwenda umugaragaza uko akunda kwiyita.

Uyu muhanzi yaje ku rubyiniro yambaye umwenda ukozwe mu ishusho y’ingagi , ndetse mbere yaho mu maso nabwo yari yambaye umwenda ukozwe muri iyo shusho y’ingagi, uyu muhanzi akigera kurubyiniro abantu basakuje cyane mu rwego rwo kumwereka ko bamushyigikiye .

Yaririmbye mu ndirimbo ze nyinshi zikunzwe na banshi , kandi nk’ibisanzwe wabonaga ko ari umuhanzi ufite imbaraga n’ubushake k’urubyiniro.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button