Amakuru

Burya Pattyno Comedy niwe mukire kuri Nyaxo Comedy wamwirukanye kera

Umunyarwenya Pattyno Comedy amaze gukuba umutungo Nyaxo Comedy bahoze bakorana mu myaka ya kera ariko nyuma yaho Nyaxo akaza guhitamo kwirukana Pattyno bitewe n’ubwimvikane bucye bwatewe n’amafaranga .

Ngo mu mwaka wa 2018 nibwo Nyaxo yatandukanye na Pattyno Comedy biturutse kubwumvikane bucye bwavuye ku mukire Nameless Camposs akaba nyiri Afrimax Tv washakaga kubakoresha , icyo gihe izina rya Naxo ryari rinini cyane kuruta irya Pattyno ariko kandi bakaba abunganizi beza.

Pattyno Comedy yirukanywe na Nyaxo Comedy mu mwaka wa 2018
Pattyno Comedy yirukanywe na Nyaxo Comedy mu mwaka wa 2018

Nyaxo Comedy yaje guhabwa amafaranga menshi buri kwezi ariko abwirwa ko azajya yihembera abakinnyi ,uwitwa Pattyno ngo yanze ayo yahabwaga na Nyaxo niko guhita bahitamo gutandukana gutyo buri wese atangira urugendo rwe.

Nyuma y’imyaka 3 yirukanywe , Pattyno muri icyo gihe yubatse ibikorwa bye kuburyo ubu yinjiza agatubutse , kuko buri kwezi yinjiza agera kuri miliyoni 6 utabariyemo ayo akura kuruhande mu kwamamaza ,ndetse bivugwa ko Pattyno afite akabari gakomeye ndetse na Moto agendaho.

Ni mugihe Nyaxo wamwirukanye ubu kurubuga rwe rwa Youtube atanakunda no gukoresha ashyiraho amashusho ,usanga yinjiza hagati y’ibihumbi 295 na 4 n’ibihumbi 7 , ni ukuvuga ko Pattyno akiri imbere yuyu mu nyarwenya , nta gikorwa kindi kizwi Nyaxo yaba afite cg ikinyabiziga yaguze .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button