Amakuru

Bruce Melody yateye inda Agasaro Diane wigaga mu wa kane secondary!? (AMAFOTO)

Ni inkuru yagarutsweho cyane mu mpera z’umwaka wa 2015 , aho byavugwaga ko hari umwana w’umukobwa Bruce Melody yateye inda , akanga kwemera umwana k’uburyo no kurera umwana byari birikunanira uwo bamubyaranye.

Ubwo byatangiraga kuvugwa , umukobwa witwa Agasaro Diane , yasangishije Bruce Melody umwana ku kabari kamwe kari i Nyamirambo Cosmo yanga kuhava , Bruce Melody nawe yifungirana  aho yarari kugirango Diane abanze agende.

Uyu mukobwa byavugwaga ko Bruce Melody yamuteye inda yiga mu mwaka wa kane w’amashuri y’isumbuye , icyo gihe ngo Diane atangira gucudika na Bruce Melody Studio ya Super Level yari yimukiye i Nyamirambo hafi ya Green Coner hafi yaho uyu mukobwa yabaga.

Nyuma rero ngo Bruce Melody na Diane batangiye gucudika gutyo bakajya baganira bisanzwe , ariko nyuma baza kugera ubwo baba inshuti batangira kujya bavugana bya buri munsi nk’abantu bakundana , ari nabwo nyuma baje no kujya baryamana akamutera inda.

Icyakora nubwo Diane yemezaga ko Bruce Melody yamuteye inda , Melody icyo gihe yatangaje ko uyu Diane amuzi nk’umufana w’igihe kirekire ariko ko batigeze baryamana , amuzi nk’umufana gusa ahubwo ahishura ko ari akagambane akorerwa.

Bruce Melody yavuze ko uwitwa Richard  , wari umuyobozi wa Super Level, yari amaze igihe gito avuyemo ariwe ubirinyuma cyane ko muri iyo minsi bari barikuburana ndetse n’umunsi atsinda urubanza yaburanaga na Richard aribwo uyu mukobwa yatangiye kwiyerekana.

Diane wavugaga ko Bruce Melody yamuteye inda yahamirije ikinyamakuru igihe icyo gihe , avuga ko Bruce Melody ariwe wamuteye inda ariko kandi ko bamenyanye asanzwe ari umufana we , Diane yanavugaga ko uyu muhanzi yatumye acikiriza amashuri kuko yamuteye inda yiga mu wa kane secondary.

Melody yaje kuvuga ko byaba byiza bagiye mu nkiko bagapimwa , kugirango ibintu bicyemuke , Diane nawe wari wamaramaje kwaka indezo yavuze ko azaruhuka aruko bagiye mu rukuki ., icyakora nyuma y’icyo gihe ntawigeze yongera kumva izo nkuru uretse kubona uyu mukobwa ari kujya mu mashusho y’abahanzi gusa.

Kugeza ubu Bruce Melody ni umubyeyi w’abana babiri barimo Ipfura ye Britta , akaba n’umuhanzi wahise amaramaza kuva icyo gihe kugeza nubu agishinze imizi mu  muziki kuva mu mwaka wa 2015.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button