Amakuru

BITEYE AGAHINDA Uruhinja rwa GISELE Precious rwaje kumusezera ku isanduku abantu bararira cyane

Mu muhango wo gushyingura Gisele Precious kimwe mu byashenguye benshi kwihangana bikananirana ,ni ukubona uruhinja baruzanye ku isanduku ngo rumusezere ,iki ni nacyo kintu cyongeye gushengura Innocent wari warashatse Precious Gisele.

Ubwo bari mu muhango wo gusezera mu rugo bwanyuma kuri Gisele Precious ,bazanye umwana we yari amaze iminsi yibarutse kugirango amusezereho , wenda banamufate ifoto y’urwibutso azerekwe ko yigeze umubyeyi

Byari amarira n’agahinda¬† muri rusange kubona umuntu wari ugiye kumara umwaka ashyingiwe aribwoo akimara kwibaruka ,akitaba Imana atabashije kubona umwana aseka cyangwa ngo amubona akure nk’inzozi za benshi muri twe.

Kimwe mu byagarutsweho ni uburyo Gisele Precious yakoreyemo Imana ndetse akanaba intangarugero muri bagenzi be , Gisele yitabye Imana nyuma yo kugwa muri douche (ubwogero)

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button