Amakuru

Bareba icyoroshye / Amaso yabo akurura benshi bakabarangarira /Ibyamamare kazi 10 bifite amaso meza(URUTONDE)

Hari ubwo wasanga nawe muri bano hari uwo ukundira uko areba , nka byabindi twakuze twumva bavuga ngo umuntu afite amaso nka y’inyana , hari ibyamamarekazi mu Rwanda bifite amaso akundwa nabatari bacye kuburyo niyo agiye ahatangirwa ibitekerezo (Comments) ku mafoto yabo usanga benshi aricyo bagarukah0.

10. Umukundwa Clemence (Cadette)

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yari avuye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryegukanwe na Miss Nimwiza Meghan , nyuma yaho kandi yagiye anavugwa mu nkuru z’urukundo zirimo no kuba ngo yarasigaye akundana n’umuhanzi Comfy wanagiye amwifashisha mu mashusho y’indirimbo ze.

9. Uwamwezi Nadege (Nana)

Uyu mukinnyikazi wa film nyarwanda kuri ubu uri kubarizwa k’umugabane w’iburayi yamenyekanye cyane mu film ya City Maid , uyu mukobwa iyo ugiye ahatangirwa ibitekerezo munsi y’amafoto aba yasangije abamukurikira usanga higanjemo ko afite amaso meza.

8. Flora Umutoniwase

Uyu mukobwa waciye muri irushanwa rya Miss Rwanda , ni inshuti magara y’umunyamakurukazi waciye nawe muri Miss Rwanda Bagwire Keza Joanna , uyu mukobwa bitewe n’uburanga bwe yaje kumenyekana cyane kubera abantu basangizaga amafoto ye ku rubuga rwa twitter , abamuzi bakunze kuvuga ko afite amaso meza.

7. Uwase Colombe 

Uyu mukobwa yaciye mu irushanwa rya Miss Rwanda , byumwihariko azwiho kuba ari inshuti yakadasohoka ya Miss Uwicyeza Pamella, ubwiza bujyana n’amaso ye abantu badahwema kuvuga ko ari meza bikunze kumwongerera igikundiro.

6. Butera Knowless

Knowless umugabowa Ishimwe Clement amaso ye akundwa n’abatari bacye , yewe badahwema kumubwire ko areba icyoroshye.

5. Kayumba Darina

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane uyu mwaka binyuza mu irushanwa rya Miss Rwanda , impano itangaje yagaragaje , amaso ye nawe akunze kugarukwaho n’abatari bacye bamubwira ko areba neza.

4. Uwase Raissa Vanessa

Uyu mukobwa nawe yanyuze muri Miss Rwanda , yakunze kuvugwa no mu nkuru z’urukundo zirimo n’urwo yakundaye n’umuhanzi Olivis ariko rukaza kurangira nabi, abatari bacye rero bakunda amaso yuyu mukobwa.

3. Uwimbabazi Shadia (Shaddyboo)

Shaddyboo uri mu byamamarekazi bikurikirwa na benshi mu Rwanda , uburanga bwe n’amaso ye byumwihariko biri mubikundwa n’abamukurikira.

2. Sandrine Isheja 

Umunyamakurukazi Snadrine Isheja , amaso ye yakunze kugarukwaho , ahatangirwa ibitekerezo ku mafoto aba yashyize kuri instagram , iyo ugiyeyo usanga abenshi bamubwira ko afite amaso meza

1. Uwicyeza Pamella

Uyu mukobwa ni icyamamare , uretse kuba yaraciye mu irushanwa rya Miss Rwanda , ubu akaba ari umukunzi w’umuhanzi The Ben , amaso ye ntawatinya kuvuga ko ari meza mu buryo bugaragarira buri wese.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button