Amakuru

Bakuyemo imyenda muri Bk Arena basigarana utwenda tw’imbere (Boxer) amapantalo bayata mubafana

Mu gitaramo cyahurijwemo abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu ijoro ryo kuri uyu gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2022 , abahanzi bagiye bagira udushya dutandukanye turimo no kuba hari abakuriyemo imyenda imbere y’abakunzi babo.

Umuraperi Zilha n’abagenzi be barikumwe kurubyiniro bakuriyemo imyenda imbere y’abafana basigarana utwenda duto tw’imbere ,ibyo bari bambaye babita mubakunzi babo , abandi bakomera induru kubwo gutungurwa nibyo bari babonye bwa mbere.

Ni igitaramo cyaranzwe n’udushya dutandukanye ,kuko uretse Zilha n’abagenzi be bakuyemo imyenda ,umuraperi Bushali yatanije ku rubyiniro n’umwana we bashyushya abari muri iki gitaramo bose bahava bamukuriye ingofero.

Zilha yaririmbye indirimbo ze nyinshi zirimo Twubahwe yasubiranyemo n’umuhanzi B-Trey n’abandi , icyakora nanone Zilha wagaragaje udushya twinshi yanageze kurubyiniro agendera ku igare ,bituma abantu babona ko abahanzi nyarwanda bamaze gusobanukirwa n’uburyo bwiza bwo gutegura urubyiniro rwabo

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button