Amakuru

Bagurishije Impyiko zabo ngo bakunde bagure telefone ya Iphone 14 Pro Max

Telefone ikorwa n’uruganda rwa Apple ya Iphone 14 Pro Max kuva byatangazwa ko igomba kujya hanze abantu batandukanye batangiye kurwanira agahigo ko kuyitunga bwa mbere , ari nako , abandi bafata ibyemezo bikakaye kugirango bazabashe kuyigondera cyane ko iri ku giciro cyo hejuru.

Iyi telefone yagiye hanze muri uku kwezi ku itariki 16 Nzeri 2022 , ndetse igiciro cyayo nacyo kiri hejuru kuko kirenga miliyoni , ku mbuga nkoranyambaga rero urigusanga abantu batandukanye bavuga ko biteguye gufata ibyemezo bikakaye ariko bakayigura mu bambere.

Ngo bagurishije impyiko bashaka kugura Iphone 14 Pro Max
Ngo bagurishije impyiko bashaka kugura Iphone 14 Pro Max

Hari aho urikubona umukobwa afatanije ifoto yen’umusaza ukuze cyane ubona ko yifite ,yarangiza agashyiraho ati kubw’uko nyeneye iphone 14 Pro Max , ibi rero binajyana n’andi mafoto y’abantu batandukanye aba yaragiye afatwa mu myaka yahise ariko bakayasanisha nibi bihe.

Amwe muri ayo mafoto yakomeje no gusakara ku mbuga nkoranyambaga ni ifoto yafatiwe mu ivuriro ry’umuganga w’umuhinde witwa Dr Nith Clinic Center ,usanzwe uvura indwara zijyanye n’uruhu , icyakora kuva ibya iphone 14 byaza ifoto yafatiwe muri iri vuriro yahise ihindurwa kuburyo ushobora kugirango neza ,koko abo bantu bafoto wamaze kugurisha impyiko zabo.

Icyakora ukuri guhari ni uko ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri iri vuriro rya Dr Nith Clinic yafashe ifoto yabakozi babo bameze gutyo mu rwego rwo kwamamaza ivuriro ryabo , kuko iyo foto ishyirwa hanze bwa mbere yagiye hanze ku itariki 8 Nzeri 2022

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button