Amakuru

Ariel Wayz yasutse amarira ubwo yaririmbiraga mama we indirimbo yamuhimbiye

Umuhanzi Uwayezu Ariel , wamenyekanye mu muziki wa nyarwanda nka Ariel Wayz yasutse amarira ubwo yaririmbiraga mama we indirimbo yamuhimbiye mu birori yerekaniyemo Ep ye yise Touch The Sky ,iriho indirimbo zitandukanye.

Ariel Wayz yamuritse Ep ye
Ariel Wayz yamuritse Ep ye

Mu ijoro ryahise ryo kuwa kane tariki 9 Nzeri 2022 , nibwo umuhanzi Ariel Wayz yamuritse Ep igizwe n’indirimbo esheshatu (6) zirimo iyo yahimbiye umubyeyi we yise Mpaka ari nayo ya mbere kuri iyi Ep , uyu muhanzi ubwo yamurikiraga abakunzi be iyi Ep yageze kuri iyi ndirimbo ahagurutsa umubyeyi we arayirimba asuka amarira.

Ariel Wayz yasutse amarira ubwo yaririmbiraga mama we
Ariel Wayz yasutse amarira ubwo yaririmbiraga mama we

Yari imbere y’imbaga y’abahanzi bagenzi be , abavandimwe be ndetse n’abakunzi be , ni mu birori byabereye ahitwa Envision , bamwe mu babyitabiriye harimo ababyeyi ba Ariel Wayz¬† umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu , umuhanzikazi Alyn Sano n’abandi.

Alyn Sano yari yaje gushyigikira umuhanzi mugenzi we Ariel Wayz
Alyn Sano yari yaje gushyigikira umuhanzi mugenzi we Ariel Wayz

Ubuhanga bwa Ariel Wayz bwongeye kwigaragaza muri iki gitaramo kuko yamaze amasaha aririmba kandi mu buryo bwa Live , uyu muhanzi yaboneyeho gushima ababyeyi be bamushyigikiye mu muziki ariko kandi nabo bavuga ko ari umugisha kuribo.

Amafoto :Inyarwanda

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button