Amakuru

Amashusho y’umugabo wishe undi amukubise Gaz mu mutwe inshuro eshatu yababaje benshi

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugabo yica mugenzi we amukubise Gaz mu mutwe inshuro zigera kuri eshatu nubwo ntamajwi yari muri ayo mashusho ngo hamenyekane mubyukuri aba bagabo icyo bapfaga.

Yamwishe amuturutse inyuma
Yamwishe amuturutse inyuma

Ni amashusho afite amasegonda agera kuri mirongo itatu , agaragaza abagabo babiri babarabu (Arab) barikumwe ahantu hameze nkahacururizwa Gaz cyangwa baranguriza kuko harimo Gaz nyinshi, umwe yasaga nkuri kubara Gaz undi amuhagaze inyuma ubona ko hari icyo ategereje.

Ubwo uwabaraga ama Gaz yunamaga hasi agiye kubara izo hasi mugenzi we wari inyuma yahise aterura Gaz ayifata neza ayimuhonda kumutwe ,ntiyanyurwa arongera arayimuhonda ,ninako uwo bayihondaga yararyamye hasi ubona asa nkuwamaze kwitaba Imana n’ubundi ,nyuma yaje kumukubita indi aryamye hasi arangije arisohokera.

Yamukubise Gaz k'umutwe
Yamukubise Gaz k’umutwe

Ntago higeze hamenyekana icyo aba bagabo bapfaga gusa hari abavuga ko uwo bakubise Gaz ashobora kuba yari umukoresha wuyu mugabo wayimukubise akaba ari ibintu batari baraiguhuza mu mikoranire hagati yabo.

icyakora nanone ababonye ayo mashusho bose bashimangira ko icyo baba bari bapfuye cyose  atarikumwicana ubugome bungana uko yabikoze

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button