Amakuru

Amashusho y’abakobwa bagaragaye bakubita mugenzi wabo bamuziza umusore wari wamutereye ivi

Abakobwa bakoze agakungu bakubita mugenzi wabo nyuma yuko asabwa n’umusore bakundanaga kumubera umugore , undi nawe akabyemera atazuyaje ko azamubera umugore mubibi n’ibyiza .

Ngo umwe muri aba bakobwa witwa Toyosi yahamagaye mugenzi we witwa Laura amusaba ko bahura bakaganira ,undi kuko yumvaga ari ibisanzwe kandi ari inshuti yumvaga ntakibazo kirimo ajya kumureba cyakora ngo ageze aho bavuganye ahasanga abakobwa barakaye  batangira kumuhonda.

Amashusho y'umukobwa akubitwa n'abagenzi be yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga
Amashusho y’umukobwa akubitwa n’abagenzi be yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga

Uyu mukobwa utari uzi icyo azira yaje kubwirwa ko umuhungu bagiye kubana yahoze akundana na Toyosi wari wamuhamagaye ngo bahure , uyu mukobwa Laura yahise amenyeshwa ko agomba kwanga ibyo umusore yamusabye ubundi akanamwibagirwa.

Umukobwa yabyanze akomeza guhondagurwa kugeza ubwo akijijwe n’abantu batambukaga aho kuruhande ahita jyanwa kwa muganga , aba bakobwa bakaba bahise batangira gukurikiranwa n’inzego z’umutekano kubwo guhohoterwa .

Uyu mukobwa wakubiswe amashusho ye yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Nigeria aho yari asanzwe aba ,abantu batandukanye bamusabira kurenganurwa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button