Amakuru

Amarira yari menshi mu bukwe bwa wa mukobwa mwiza washatse umuyobozi ukomeye (AMAFOTO)

Petro na Joyce bamaze igihe mu munyenga w’urukundo , ni ubukwe bakoze burwanywa n’abantu benshi bakundaga kubwira umukobwa ko ari mwiza ,adakwiye gushaka umusore ufite ubumuga ,mbese byabaga ari ihohotera k’umusore ndetse n’umukobwa icyarimwe .

Byari umunezero k'umunsi w'ubukwe bwaba bombi
Byari umunezero k’umunsi w’ubukwe bwaba bombi

Umukobwa yakomeje kwirengagiza ibyo yabwirwaga n’inshuti ndetse n’abavandimwe , ndetse Joyce ubwe yabwiye abari bitabiriye ubukwe bwe ko igihe cyageze akabura inshuti ze zose zimuhora umusore yakunze kandi ntakindi akurikiye.

Petro washakanye na Joyce asanzwe ari umwe mubayobozi bakomeye mu ishyaka riri kubutegetsi mu gihugu cya Tanzania , iri ni ishyaka rya Chama Chama Mapinduzi [CCM] party aho aribereye umunyamabanga w’ungirije .

Imiryango n’inshuti bari babukereye

Uyu mugabo aheruka kuvuga ko akunda umugore we byakadasohoka ndetse ko yiteguye no kumukunda ubuzima bwe bwose asigaje , aba bombi bakoze ibirori mu gihe hari hashize amezi atatu Petro asabye umukunzi we kumubera umugore

Petro yakunze kugaragaza urwo akunda umugore we Joyce
Petro yakunze kugaragaza urwo akunda umugore we Joyce

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button