Amakuru

Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse !?

Kuva mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022 ,ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko twitter hari abantu batangiye kuvuga ko bari kurebera amanota abana babo bikemera ndetse bakanerekwa ibigo abana bazigaho.

Ibyo byatumye abantu batandukanye batangira kwibaza uko amanota yasohoka nta rwego na rumwe mu burezi rwigeze rubitangaza kumugaragaro , ni nacyo cyatumye ku rubuga rwa Twitter abantu babaza Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’ Ubugenzuzi bw’ Amashuri (NESA)ibiri kujya mbere .

Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’ Ubugenzuzi bw’ Amashuri (NESA) yahise isohora itangazo byihutirwa imenyesha abaturage ko amakuru yatanzwe ari ibihuha , yagize iti:”Mwiriwe neza, Amakuru avuga ko amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe ni ibihuha. Ntabwo aratangazwa. Igihe amanota azatangarizwa muzakimenyeshwa. Murakoze”

Icyakora nubwo bari batanze amakuru mpamo kubyerekeye isoka ry’amanota y’ibizamini bya Leta , abantu bakomeje gushidikanya bibaza amanota y’abana babo babonye uko bimeze ,nk’uwitwa Paccy yagize ati:”Yesterday narebeye sister amanota ndanayabona ndetse nikigo yoherejweho kwiga turakibona. Ibyanyu rwose biracanganye”

NESA yavuze ko abanyarwanda bazamenyeshwa igihe amanota azasohokera

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button