Amakuru

Amafoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame muri Car Free Day

Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye umujyi wa Kigali muri siporo rusange izwi nka #CarFreeDay.

abatuye Umujyi wa Kigali babyukiye muri siporo rusange izwi nka Car Free Day, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abawutuye,Imihanda itandukanye muri Kigali yari yafunzwe ku binyabiziga kuri iki cyumweru, abanyamaguru n’abakoresha amagare muri siporo aribo bemerewe kugenda.

Perezida Kagame yifatanyije n’abatuye umujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, muri siporo rusange

Car Free Day ni siporo rusange itegurwa n’umujyi wa Kigali   imaze kumenyerwa aho abakuru n’abato bazinduka bakananura imitsi ,cyane ko iyi  siporo igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo, Igamije kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye zirimo izitandura zihangayikishije,

Abanyamahanga basobanukiwe akamaro ka Siporo rusnge

yi siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 iba inshuro imwe mu kwezi. Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button