Amakuru

Alphonsine wo muri filime umuturanyi yarwanye na Clapton Kibonke (AMASHUSHO)

Alphonsine wo muri filime umuturanyi yarwanye na Clapton Kibonke rubura gica ,ubwo uyu mugabo usanzwe ari umukoresha we yari agiye kwaka icumbi kwa Papa Idi ,aho Alphonsine asanzwe akorera akazi ko mu Rugo (umukozi)

Clapton na Alphonsina wo muri filime umuturanyi bafatanye mu mashati
Clapton na Alphonsina wo muri filime umuturanyi bafatanye mu mashati

Muri filime y’uruhererekane umuturanyi , icishwa kuri youtube channel ya Clapton Kibonke , muri season 5 Episode ya 12 , Clapton yagiye kwaka icumbi Papa Idi , ahasanzwe hakora Alphonsina , icyakora Papa Idi asaba Clapton kubanza gusaba uruhushya Alphonsina.

Aba bombi bahawe umwanya wo kujya ahihereye bakaganira icyakora biba iby’ubusa bitewe ahanini n’ubuhemu Gatogo (Clapton ) yakoreye uyu mukobwa bahoze bakundana , ubwo Clapton yatungutsaga ko yifuza icumbi Alphonsina yatunguwe anasetswa cyane no kumva Gatogo aza gusaba uwo yimye.

Filime umuturanyi igeze aharyoshye
Filime umuturanyi igeze aharyoshye

Ibi byaje kurakaza cyane Gatogo bituma areka ubwana bwiza yari yazanye gusabisha icumbi ,maze afatana na Alphonsina mu mashati ruburagica , kugeza ubwo Papa Iddy aje kubakiza .

Reba hano filime umuturanyi Season 5 Episode ya 12 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button