Amakuru

Akora akazi ku bumotari (Motari) ahetse umwana

Umugabo witwa John yatanywe umwana n’umugore we , icyakora ahitamo kurera umwana we mu buryo bwatangaje benshi ndetse benshi bavuga ko ari umubyeyi w’intangarugero abagabo bose bagakwiye gufatiraho urugero rw’urukundo ruhebuje rw’umubyeyi ku mwana we.

John akunze kwiyita Jeram avuga ko kuba afite umwana agomba kwitaho bitamubujije gukora akazi ke , cyangwa ngo ashake umukozi adafitiye ubushobozi , ahubwo yahisemo kugura ikoti rinini kuburyo iyo agiye mukazi ke buri munsi agendana umwana we.

John asnzwe akora akazi ko kumotara mu gihugu cya Tanzania , afite umwana ukiri muto arera wenyine , mu rwego rwo kudatererana umwana we cyangwa ngo amusigire undi atazi ahitamo gufata ikote rye agashyiramo umwana ubundi akirirwa akora akazi barikumwe .

Ababonye bwa mbere uyu mugabo ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko uyu mugabo ari urugero rwiza rw’umubyeyi w’intangarugero abagabo bose bagakwiye kwigiraho, ibi babishingira kuba umugabo atarahise ashaka undi mugore cyangwa ngo abe umusongarere iaterwe ipfunwe no kurera umwana we.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button