Amakuru

Aka kanya impanuka y’ikamyo ikomeye ku Kinamba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nzeri 2022 , nibwo impanuka ikomeye y’ikamyo yavaga Kacyiru yerekeza nyabugogo,itwawe n’umutandiboye wari usanzwe ayikoraho yagera ku kinamba imodoka igahita yibirandura.

Amakuru avuga ko uyu mutandiboye wari utwaye iyi modoka yapimwe agangwamo ibiyobyabwenge , kuko yari yarengeje urugero ubundi umu Chaffeur aba yemerewe gutwara atarengeje kuko yari afite 1.03, abaturage bari hafi aho bavuga ko byagarariga amaso ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 28 yari yaraye mu nzoga.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo ahagana saa kumi n’ebiriĀ  yamaze amasaha agera kuri atatu yavunze umuhanda wa Kinamba -nyabugogo , cyangwa se Nyabugogo -Kacyiru wari utari nyabagendwa, icyakora Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ririkugerageza ngo iyo modoka ikurwe mu nzira.

Uyu musore wari utwaye iyi kamyo akaba yahise atabwa muri yombi ,cyane ko yari afite icyangombwa cyo gutwara imodoka cya category B ,ubundi ubusanzwe yemerera nyirayo gutwara imodka nto

Inkuru ya Btn Tv

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button