Amakuru

Agahinda ka Keza wamaze imyaka 4 akundana n’umugabo wubatse ufite abana atabizi

Keza (izina twarihinduye) ni umukobwa utuye mu mujyi wa Kigali , avuga ko buri uko atekereje agahinda yatewe n’umugabo bakundanye yumva atinye cyane igitsinagabo aho kiva kikagera ,

Uyu mukobwa avuga ko mu mwaka wa 2018 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye aribwo yahuye n’umugabo ubona utuje kandi witonze ,ndetse ubona ari umugabo uzi kwita kubantu no kubasoma mu mutwe kuburyo yiyumvamo uko umerewe mutavuganye.

Ngo yari umugabo ushobora kumenya igihe ukeneye n’igihe umuvugishije ufite ikibazo kuri telefone akabyumva utabimubwiye, ati twari twarahuriye muri restaurents mu mujyi wa Kigali , nyuma baje gukomeza kujya bavugana bihagije.

Nk’umukobwa wari urangije ishuri , mu myaka ye  20 yumvaga ari n’ishema kandi bimishije  kubona umugabo umwiitaho mu buryo yamwitagaho kandi abona adakuze cyane kuko ngo  yamubariraga mu myaka 29.

Keza ngo yakundanye n’uyu mugabo  amundurira ubuzima cyane ,yari wa muntu uva kukazi akabanza akamunyuraho mu rugo kandi buri gihe arikoamujyanira indabo zihumura neza n’impano , yamaze igihe bakundana yarashakiye inzu Keza yo kubamo .

Hashize imyaka 4 amaso ya Keza yarayimye abandi bahungu , ngo rimwe yari kumwe n’inshuti ye bajya muri restaurant ariko ngo bagezemo asangamo ya mugabo bakundanaga ariko yicaranye n’umugore n’umwana , ngo yiruka ajya kumusuhuza nk’umuntu ubonye umusore bakundana nyine.

cyakora ngo ahageze yaje gutungurwa cyane , ubwo yumvaga abana bahamagara ngo Dad , umugore nawe amurebana agasuzuguro gakabije , ngo uyu mukobwa yahise yikubita hasi aterurwa n’isnhuti ye imujyana kwa muganga.

Ngo nyuma amaze kuzanzamuka , ngo wa muhungu yaje kumubwira ko imwe mu mpamvu yabimuteye ari uko yamukundaga kandi atifuzaga kumubura , ngo yaramubwiye ati” Numvaga ngukunda kandi ntashaka kukubura “

Icyakora ngo Keza nawe yabonaga neza ko uyu mugabo amukunda , ndetse ngo umwaka ugiye gushira batandukanye icyakora ngo nubu uyu mugabo aracyamubwira ko amukunda ndetse nta nakimwe yigeze ahindura kubyo yamukoreraga haba kwishyura inzu no kumuahira.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button