Amakuru

Abanyeshuri batangiye gusubira ku ishuri

Kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeri 2022 nibwo abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiye gusubira kumashuri yabo ,mu gihembwe cya mbere cya 2022-2023 n’uko byari byatangajwe na  Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta nº Ubugenzuzi bw Amashuri (NESA)

Ni mu itangazo cyanyujije ku rukuta rwa twitter aho ,iryo tangazo ryagiraga riti:”Mwiriwe neza, Dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu barimo RURA, RBC, RNP, ATPR, RITCO, JALI HOLDINGS na RFTC twiteguye gutangira gufasha abanyeshuri kujya ku ishuri kuva tariki 22 kugera tariki 25 z’uku kwezi nkuko iri tangazo ribigaragaza ku batararibonye.”

Abanyeshuri barahera none kuwa kane tariki 22 Nzeri 2022 bajya ku mashuri yabo kugera kuwa 25 Nzeri 2022,mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yari yashyize hanze mu ntangiriro za Nzeri ryavugaga ko igihembwe cya mbere cya 2022-2023 kizatangira tariki 26 Nzeri kigasozwa 23 Ukuboza 2022.

Ni mu gihe igihembwe cya 2 kigomba gutangira tariki 8 Mutarama 2023 kigasozwa tariki 31 Werurwe 2023 , mu kiruhuko kizamara ibyumweru 2 ni ukuvuga guhera tariki 1 kugeza 16 Mata 2023.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button