Amakuru

Abajura bakubise DASSO bamuvuna akaguru

Mu Karere ka Ruhango,mu mujyi wa Ruhango , ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane ,humvikanye inkuru y’ushinzwe umutekano ku rwego rwa Karere Dasso wagiye gutesha abajura bibaga tele[phone yarangiza akavunwa akaguru.

Inkuru ivuga ko uwo mu Dasso witwa Bosco ngo yari mukazi mu mujyi wa Ruhango aza kubona abatekamitwe bashaka kwambura telefone ,maze yihutira kujya kubatesha icyakora biza kurangira Dasso bamusunitse muri rigori agwamo nabi avunika akaguru ku buryo bukomeye

Uyu mu DASSO akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi ngo yitabweho n’abaganaga na cyane ko yakomeretse ku buryo bukomeye ,nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Nemeyimana Jean Bosco yabihamirije BTN Tv dukesha iy’inkuru.

Uyu muyobozi akaba yakomeje avuga ko kugeza igihe Btn Tv yakoraga inkuru ,ibisambo bibiri mu byakoze ibi byamaze gutabwa muri yombi ndetse n’abandi bakaba bagishakishwa

Abaturage bo basaba ko igihe abajura bafashwe bajya bajyanwa iwawa kugororwa ngo kuko iyo bagarutse bagarukana umujinya bagatangira gukomeretsa abantu ngo nkuko bimaze iminsi bijyenda mu Karere ka Ruhango.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button