Amakuru

Abahanzi bashatse abagore bahoze ari abafana babo bakabagira abagore/

Hari ubwo uzumva umukobwa avuze ko akunda umuhanzi runaka kuburyo icyo yamusaba cyose aba akiteguye , ibyo rero hari abo bihira ugasanga umuhanzi cyangwa icyamamare runaka akunda yafataga nk’inzozi kimubereye umugabo.

Mu Rwanda rero hari ibyamamare byagiye bishaka abagore bahoze ari abakunzi babo byakadasohoka ,kuburyo babarizwaga no muri y’amatsinda aba ahuriyemo n’abakunzi babahanzi runaka ,reka turebere hamwe abo bahanzi:

  • Papy Clever na Dorcas

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,ariko kandi akibanda mu ndirimbo zo mubitabo , yashatse Dorcas wari usanzwe ari umufana we cyane ,gusa nyuma haza kuzamo urukundo rwaturutse ku isabukur ya murumuna wa Papy ,nyuma yiyo sabukur aba bombi batangiye kuvugana bya buri munsi kugeza ku ijoro rimwe ngo bavuganye kugera saa munani z’ijoro Papy agahishurira Dorcas ko amukunda.

  • Tracy Agasaro na Rene Patrick

Umunyamakuru kuri Kc2 n’umuhanzi Rene Patrick , nubwo mu nkuru zabo z’urukundo bakunze kuvuga ko bakiri bato bakundanye ndetse bakanashyingiranwa muri y’amikino y’abana ariko nyuma bakaza kuburana hagacamo imyaka irenze 13 , uyu mukobwa n’uyu muhungu bongeye kubonana bahuriye ku rusengero ubwo Rene yarimo aririmba

Ngo Tracy abona Rene yahise amukunda bijyanye no kuba yaramubonagamo amavuta ndetse no kumenya uwo arikuramya , ngo kuva icyo gihe uyu mukobwa yabaye umufana wa Rene kugeza ubwo ibyabo byaje kuzamo urukundo ndetse biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

  • Riderman na Agasaro

Umuhanzi Riderman wahoze ari umukunzi n’umuhanzikazi mu njyana ya Dancehall Asinah, ngo ubwo aba bombi batandukanaga haciyemo umwaka nibwo Riderman yahise akundana na Agasaro wari mu itsinda rikuru ry’abafana be , kugeza kuri ubu bakaba bafitanye abana batatu.

  • Tom Close na Tricia

Dr Muyombo Thomas ,watangiye umuziki mu mwaka wa 2009 yaje kumenyana na Tricia wari usanzwe ari umufana we ndetse baniyemeza kubana nk’umugore n’umugabo , mu kiganiro Tom Close yigeze kugirana na The Choice Live ,yavuze ko Triciah yabanje gukunda ibihangano bye mbere yuo amukunda.

  • Igor Mabano na Laura

Umuhanzi Igor Mabano na Laura¬† bashyingiranwe abantu benshi batabyiyumvisha cyane ko ntankuru z’urukundo bari barigeze bumva ndetse bamwe babanje gutekereza ko amafoto yari yashyizwe hanze ari ayazifashshwa mu ndirimbo wenda bari gukora ariko sibyaribyo ahubwo bwari ubukwe.

Igor Mabano yigeze kuvuga ko Laura yabanje gukunda indirimbo za Igor Mabano ariko atazi uwaziririmbye ,kugeza ubwo ngo rimwe yarikumwe n’isnhuti ye zikamubwira ko indirimbo akunda kumva ari izuwo musore bahorana .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button