Amakuru

Abagore 140 barimo n’abagabo bihinduye abagore bagiye kujya bahabwa amafaranga miliyoni 1 buri kwezi (SOMA INKURU)

Abagore 140 ,barimo abagabo nabo bihinduye abagore bagiye kujya bahabwa amafaranga miliyoni 1 buri kwezi mu gihe cy’amezi 12 yose ,

Inkuru ivuga ko muri Leta zunze ubumwe za America mu mujyi wa Denver abagore bagera ku 140 barimo n’abagabo bavutse ari abagabo ariko bakaza kwihinduza igitsina bakaba abagore ,bagiye kujya bagenerwa amafaranga angana na miliyoni 1 mu manyaRwanda akaba 1000 mu ma Us Dollars.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Shade Room ibuga ko byibura leta yakusanyije arenga miliyali 2 yo gufasha abagore 140 ndetse n’abagabo bihinduje igitsina bakaba abagore ariko badafite aho baba bagiye kujya bagenerwa amafaranga angana n’igihumbi (1000$) akaba miliyoni mu manyarwanda.

The Shade room ivuga ko ayo mafaranga ari azafasha abo bagore kubasha kwigurira imyambaro ,no kubasha kubona aho kurara cyangwa gutura ,aho kugirango babe mu mashitingi nkuko bisanzwe bigenda,ibi bikaba bizamara igihe cy’umwaka ni ukuvuga amezi 12.

Courtesy: The Shade Room

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button